Hari bamwe mu bacuruzi bacyumva ko gutanga ruswa ari ‘ishimwe’ baha uwabafashije kubona isoko

Dec 4, 2025 - 20:58
Dec 4, 2025 - 21:54
 0
Hari bamwe mu bacuruzi bacyumva ko gutanga ruswa ari ‘ishimwe’ baha uwabafashije kubona isoko

Mu gihe hasigaye iminsi itanu gusa u Rwanda rukifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ruswa (International Anti-Corruption Day – IACD2025), Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye na Transparency International Rwanda ndetse n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) bakoze kimwe mu bikorwa byateganijwe mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa. Icyumweru cyatangiye kuri 29 Ugushyingo kizasozwa ku ya 9 Ukuboza 2025 hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa ufite insanganyamatsiko "Dufatanye n'Urubyiruko kurwanya ruswa,Dutegura inyangamugayo z'ejo hazaza".

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abikorera, inzego zishinzwe ubutabera n’abayobozi b’imiryango iharanira imiyoborere myiza. Yabaye anafatwa nk’umusogongero wo kwinjira mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa hirya no hino mu gihugu.

“Ruswa ni icyorezo kigomba kurandurwa burundu”–Umuvunyi Mukuru

Mu butumwa bwatanzwe ku ikubitiro n’Umuvunyi Mukuru, Hon. Nirere Madeleine, yagarutse ku mibare n’ingaruka ruswa ikomeje kugira ku miyoborere no ku bukungu bw’igihugu. Yagize ati: “Ruswa ni icyorezo kigomba kurandurwa burundu. Icyerekezo 2050 cy’u Rwanda ntikizagerwaho tudashize hamwe ngo turwanye ruswa. Tugomba kubaka u Rwanda rushya rutarangwa n’iki kiza gikurura gusubira inyuma n’ubwigendera bwa serivisi za Leta n’iza private sector.”

Umuvunyi mukuru yakomeje avuga ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kurwanya ruswa ku rwego mpuzamahanga, aho ruri ku mwanya wa 43 ku isi, ndetse muri Afurika rukaba urwa mbere mu bihugu bifite imiyoborere ishingiye ku bwizerane no kurwanya ruswa ku rwego rwo hejuru.

Yongeye ati: “Uyu munsi 98% by’abakozi bashobora kubona akazi batatanze ruswa. Ni intambwe ikomeye kandi twayigejejweho n’ubufatanye bwa buri wese. Ariko haracyari ibice birimo icyuho cyane nko mu itangwa ry’inguzanyo za banki, aho hari abacyumva ko gukoresha ruswa ari inzira yoroshye yo kubona serivisi.”

Uhagarariye Transparency International Rwanda Bwana Kavatiri Rwego Albert, yashimangiye ko nubwo hari intambwe yatewe, mu bucuruzi hakigaragara icyuho cya ruswa, cyane cyane mu itangwa ry’amasoko.

Yasobanuye ati: “Mu bucuruzi, uyu mwaka ruswa iri ku gipimo cya 1.14% ku bayitanze, mu gihe 4.20% ari abemeye kuyakira. Ibi biracyerekana ko hari imyumvire igoranye mu bacuruzi bamwe bumva ko gutanga ruswa ari ‘ishimwe’ baha uwabafashije kubona isoko.” 

Yongeyeho ko mu gucuruza no gushaka amasoko, gutanga ruswa bituma habaho:Gutakaza icyizere cy’abashoramari (reduced investors’ confidence), Kugabanuka k’iterambere ry’igihugu, Guhomba kw’abikorera no gusubira inyuma kwa serivisi.

PSF: “Haracyari imbogamizi nyinshi, ariko dufite ubushake bwo kuzikuraho”

Uwari uhagarariye PSF, Bwana Ngabonziza Tarcisse, yemeje ko hari ibyakozwe mu guhangana na ruswa mu rwego rw'abikorera, ariko ko ikigero cyayo kigihangayikishije.

Yagize ati: “Abikorera turatanga serivisi nyinshi kandi z’ingenzi. Iyo ruswa yinjiyemo, ibyago biriyongera. Twabonye ko hakiri ikibazo gikomeye mu rwego rwacu, bityo ni ngombwa kurushaho gushyira imbere umuco w’ubunyangamugayo mu mikorere yacu.” 

Inzego za Leta: “Ikoranabuhanga ni ryo rizadufasha kurandura ruswa”

Uwaje ahagarariye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Bwana BIKORIMANA Janvier, yashimangiye ko inzego za Leta zimaze gutera imbere mu guca ruswa, cyane cyane binyuze mu ikoranabuhanga.

Ati:“Imitangire ya serivisi muri Leta yarahindutse cyane kubera ikoranabuhanga. Twahuje abikorera n’inzego za Leta mu bukangurambaga butandukanye, kandi ubu kubona akazi muri Leta biracyuye igihe rwose gutanga ruswa.”

Ku ruhande rw’Ikigo gishinzwe Iperereza ku Mutungo FIC, Murenzi Jean Bosco yasobanuye ko hashyizweho inzego n’amategeko ahamye yo kurwanya ruswa, ndetse ko hatangwa n’ibihano bikomeye ku bayifatirwamo.

Umukozi ushinzwe imitangire ya serivisi muri RDB yasobanuye ko intego y’igihugu ari uko urwwego rw'abikorera ruzaba rufite ubushobozi buhagije bwo kurwanya ruswa ku gipimo cyo hejuru muri 2029, binyuze mu miyoborere myiza no gukoresha ikoranabuhanga.

Yavuze ati: “Private Sector ifite uruhare rwa 73% mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu. Iyo ruswa iyinjiyemo, iterambere ritinda. Ni yo mpamvu dushishikariza buri kigo cyose kwirinda ruswa mu mikorere yabo.”

Intego u Rwanda rwihaye ya 2029 ni uko u Rwanda ruzaba rukomereweho n’ubufatanye hagati ya Leta, abikorera, imiryango ishingiye ku baturage n’urubyiruko rufatwa nk’imbaraga z’ejo hazaza.

Nimugire Marie Goretti

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0