“Mufite imico mibi irimo n’ubwirasi,...Mwiratana iki?” Perezida Kagame

Mar 23, 2026 - 18:52
Mar 23, 2026 - 20:47
 0
“Mufite imico mibi irimo n’ubwirasi,...Mwiratana iki?” Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kwibutsa abayobozi inshingano zabo, abasaba kureka imico mibi irimo ubwirasi n’uburangare bikomeje kudindiza iterambere ry’igihugu. Ibi yabigarutseho  Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 werurwe 2026,  Mu  nama ikomeye yahuje abayobozi b’inzego zitandukanye z’igihugu, yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako Military Academy riherereye mu Karere ka Bugesera District

Iyi nama y’umunsi umwe yahurije hamwe abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abakuriye inzego nkuru za Leta, igamije kurebera hamwe uko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa no gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bikomeje kugaragara mu miyoborere.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje impungenge zikomeye ku bayobozi bagaragaza imyitwarire idahwitse, by’umwihariko ubwirasi budafite ishingiro. Yibukije ko iyo mico ishobora guteza ingaruka zikomeye ku gihugu, ndetse igasubiza inyuma intambwe yatewe mu myaka isaga 30 ishize.

Yagize ati: Mufite imico mibi irimo n’ubwirasi, iki gihugu cyanyu muzagisenya. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa. Mwiratana iki?” Aya magambo yakanguye benshi mu bari bitabiriye inama, ashimangira ko igihe kigeze ngo abayobozi basubire ku nshingano zabo nyakuri.

Perezida Kagame ntiyagarukiye aho gusa, ahubwo yanibanze ku kibazo cy’amakosa asubirwamo kenshi n’abayobozi bamwe. Yavuze ko bidakwiye ko amakosa amwe ahora agaruka mu miyoborere, kandi hashize imyaka myinshi igihugu cyiyubaka.

Yatanze urugero rukomeye rw’umushinga ushobora guhagarikwa n’umuntu umwe kubera uburangare, ati: Ntabwo umuntu umwe yaburizamo umushinga wagombaga guha amazi abantu ibihumbi 10 ngo birangirire aho.” Ibi yabivuze agaragaza uburemere bwo kudakora inshingano uko bikwiye, ashimangira ko buri muyobozi agomba kubazwa ibyo akora.

Iyi nama yasize isomo rikomeye ku bayobozi bose, ribibutsa ko ubuyobozi atari ukwiyemera cyangwa kwirata, ahubwo ari inshingano yo gukorera abaturage no kubagezaho serivisi nziza. By’umwihariko, Perezida Kagame yasabye abayobozi gushyira imbere inyungu z’abaturage no gukora kinyamwuga, birinda icyatuma iterambere ry’Rwanda risubira inyuma.

Abitabiriye inama bagaragaje ko amagambo y’Umukuru w’Igihugu yabakoze ku mutima, biyemeza kurushaho kunoza imikorere no kwirinda amakosa yagiye agaragara mu bihe byashize.

Iyi nama yabereye i Gako ishobora kuba intangiriro y’impinduka nshya mu miyoborere, aho abayobozi basabwa gukorera ku ntego, bakirinda ubwirasi, kandi bagashyira imbere inyungu rusange z’abaturage.

Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

 

 

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0