Kagame yageze I Washington Ngo Asinyane Amasezerano Na Tshisekedi

Dec 3, 2025 - 17:19
 0
Kagame yageze I Washington Ngo Asinyane Amasezerano Na Tshisekedi

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byatangaje ko Paul Kagame yageze i Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho kuri uyu wa Kane tariki 04, Ukuboza, 2025 azasinyana amasezerano na mugenzi we wa DRC Félix Tshisekedi.

Ubuhuza bwa Perezida Donald Trump nibwo bwabigizemo uruhare ngo bahure basinye amasezerano byitezwe ko azatuma amahoro arambye agaruka mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Mu kiganiro Kagame yahaye abanyamakuru ku wa Kane w’Icyumweru gishize yavuze ko guhura na Tshisekedi ari intambwe nziza ariko ko byose bizagerwaho bishingiye ku bushake bw’abo bireba nyirizina.

Mu isinywa ry’ayo masezerano, hazaba hari Perezida Willian Ruto uyobora Kenya na mugenzi we uyobora Uburundi Evariste Ndayishimiye bakazaba ari abahamya b’iryo sinywa.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0