Ikibuga cy’indege cya Mavivi mu Mujyi wa Beni muri DRC cyafashwe n'inkongi y'umuriro
Amakuru aturuka mu Mugi wa Beni ahari ikicaro cy'Intara ya Kivu ya Ruguru ku ruhande rwa Leta ya Congo aremeza ko kibuga cy’indege cya Mavivi mu Mujyi wa Beni uri mu ntera ya Km 340 uvuye i Goma cyafashwe n'inkongi y'umuriro.
Ntibyari bisanzwe kurasa umujyi wa Goma hakoreshejwe drones, ibi bije nyuma y’igitero cya drone kibasiye ikibuga cy’indege i Kisangani kikaza kwigambwa na AFC/M23 mu minsi ishize.
Amakuru avuga ko igitero cyo kuri uyu wa Gatatu cyari kigambiriye kwica Corneille Nangaa n’abandi bayobozi ba AFC/M23. Ni nyuma y’uko tariki 28 Gashyantare, 2026 uwari Umuvugizi w’Ihuriro AFC/M23 yiciwe mu gitero cya drones muri Masisi ahitwa Rubaya.
Amakuru avuga ko Lt.Col Willy Ngoma yapfanye n’abandi bantu bagera kuri 7.
Leta zunze Ubumwe za America ziherutse gusaba abahanganye muri iyi ntambara kubaha ibyo biyemeje, mu masezerano ya Washington harimo guhagarika intambara hakayobokwa inzira y’ibiganiro.
Ibyo byasigaye iyo muri America, intambara yarakomeje ndetse ingabo za Congo, FARDC zafashe ibice bitandukanye haba muri Kivu y’Amajyepfo no muri Kivu y’Amajyaruguru.
America kandi iherutse gusaba ko ikoreshwa rya Drones muri iyi ntambara rihagarara. Izi drones za FARDC zivugwaho kwica abasivile muri Kivu ya Ruguru no mu misozi ya Minembwe. Ntacyo UNICEF iravuga ku mukozi wayo wiciwe muri Congo. Kimwe na FARDC ntacyo iratangaza kuri ibi bitero.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
2
Kinyarwanda
English
Français
Swahili