Ubushakashatsi bwerekanye ko Adolf Hitler yari afite imyanya ndangagitsina idashyitse
Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’itsinda ry’abahanga mu by’uturemangingo ndangasano (ADN) bwagaragaje ko Adolf Hitler, wayoboye u Budage mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi, ashobora kuba yaragiraga ikibazo cyo kudakura neza kw’imyanya ndangagitsina, bitewe n’indwara yitwa Kallmann Syndrome.
Ibyo byagarutsweho mu mashusho mbarankuru aherutse gukorwa yitwa “Hitler’s DNA: Blueprint of a Dictator”, agaragaza ibisubizo bivuye ku tururemangingo bikekwa ko ari utwa Hitler.
Itsinda ryashinzwe ubu bushakashatsi ryakoresheje amaraso bivugwa ko yasigaye ku gitambaro aho Hitler bivugwa ko yiyahuye mu 1945. Ayo maraso yakoreweho isesengura ryimbitse, ryaza kwerekana ibimenyetso bihuzwa n’indwara ya Kallmann syndrome—indwara ituma imyanya ndangagitsina idakura neza, hakaba n’ubwoya buke ku mubiri.
Turi King, umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko “iyo Hitler aza kumenya ibisubizo by’uturemangingo twe, amahirwe menshi yari kwiheba.”
Ibyagaragaye ku buzima bw’imyororokere bwa Hitler
Ibisubizo by’iri gerageza bigaragaza ko Hitler ashobora kuba yari afite igitsina gito, udusabo tw’intanga duto, umusatsi muke cyane mu bice by’ibanga, ndetse n’ubushake buke bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ibi bihurizwa hamwe n’inyandiko zo kwa muganga zo mu 1923 zavugaga ko Hitler yari afite udusabo tw’intanga duto.
Abahanga banavuga ko ibi bishobora kuba byaratumye Hitler yiyegurira cyane politiki kurusha ubuzima bwite, kuko benshi mu bo bakoranaga muri Nazi bari bafite abagore n’abana benshi, ibintu bidahuza n’imibereho ye.
Indwara zihariye zashoboraga kumurangwaho
Uretse ikibazo cy’imyororokere, ubushakashatsi bwerekana ko ADN ye ishobora kugaragaza ibimenyetso by’indwara nk’ADHD, Autism yo ku rugero ruto, na schizophrenia.
Nubwo bimeze bityo ariko, abashakashatsi bagaragaza ko ADN yonyine idahagije ngo hemezwe burundu ko umuntu yari afite indwara runaka, ahubwo ari ibimenyetso bifasha gusobanukirwa neza uwo muntu n’imyitwarire ye.
Abashakashatsi basobanura ko ibyavuye muri iri gerageza bidakwiye gufatwa nk’ukuri kudashidikanywaho, kuko bisaba ibindi bimenyetso byemeza neza uburwayi umuntu yari afite, cyane ko amateka ya Hitler akomoka ku makuru anyuranye kandi rimwe na rimwe adahurira ku ruhande rumwe.
Icyakora amahame y’ubumenyi bwerekana ko ADN ishobora gutanga ishusho y’ingenzi ku buzima bw'umuntu n’imiterere ye, nubwo itatanga igisubizo cya nyuma.
Noel Mporebuke
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili