Ababyeyi batandukanye bishimira ko serivisi z’ubuvuzi zatejwe imbere, bikagabanya umubare w’abapfa babyara

Feb 20, 2026 - 23:49
Feb 21, 2026 - 08:11
 0
Ababyeyi batandukanye bishimira ko serivisi z’ubuvuzi zatejwe imbere, bikagabanya umubare w’abapfa babyara

Ibi bije nyuma y’iuko  Guverinoma y'u Rwanda igaragaje ko umubare w'ababyeyi bapfa babyara  wagabanutse ku kigero cya 97.7% mu mwaka wa 2024-2025 ugereranije n'umwaka wabanje.

Ababyeyi bo mu karere ka huye ubwo baganiraga n’itangazamakuru, bagaragaje ko bashima impinduka zakozwe muburyo bitabwaho muri serivisi zo kwa muganga by'umwihariko iyo batwite n'igihe bagiye kubyara, bigatuma umubare w’abapfa babyara ugabanuka.
Umwe ati abaganga mbona babanza kwita ku mubyeyi uje kubyara mbere y’abandi bose. Muri make abaganga bafata neza abaje kubyara kuko nange ubwo mperuka kujya kubyara narabibonye.
Ubu noneho ntitugitegereza mu mezi abiri ashize nararwaye, bampamagariye imbangukiragutabara ihita iza."

Aba babyeyi baboneraho no gusaba ko ibigo nderabuzima byakongererwa ububasha, ibikoresho ndetse n’abaganga bo kubitaho murwego rwo kugabanya kubohereza ku bitaro biri kure yabo.

Mukamana Immaculee ati:“Umukobwa wange agiye kubyara namugejeje ku kigo nderabuzima nabonagako atarembye cyane, ariko bahise batwandikira taransiferi tujya kwitegera tujya ku bitaro bikuru ubwo rero icyo mbona ni uko bakongerera ubushobozi ibigo nderabuzima, bikaba byahabwa ibikoresho ndetse n’abandi baganga benshi.”

Minisitiri w’intebe Dr Justin NSENGIYUMVA, agaragaza ko igipimo cy’ababyeyi bapfa babyara cyagabanutse mu mwaka wa 2024-2025, ugereranije n’umwaka wabanje.

Mu magambo ye ati:"Igihugu cyacu gikomeje gutera intambwe cyane cyane kubijyanye no kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi. Igipimo cy’ababyeyi bapfa babyara cyaragabanutse kiva ku babyeyi 105 ku babyeyi 100000 babyara muri 2023-2024, kigera kuri 90.7 mu 2024-2025. 

Minisitiri w’intebe, Dr Justin Nsengiyumva yizeza ko guverinoma y'u Rwanda izakomeza kongera amashuri y’ababyaza, abaforomo ndetse n’ay’ubuvuzi mu rwego rwo kurushaho kunoza serivise z'ubuzima.

Ati:“Guverinoma ikomeje kandi gushyira mu bikorwa gahunda zo kongerera ubushobozi urwego rw’ubuzima, binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo kongera abakora murwego rw’ubuzima bakaba bakikuba inshuro enye, binyuze mu kongera amashuri y’ababyaza n’ay’abaforomo n’ay’ubuvuzi.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yakozwe mu 2023, igaragaza ko buri minota 2 hapfa umugore ubyara cyangwa utwite ku Isi hose, aho 95% by’imfu zose z’ababyeyi bapfa babyara babarizwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Claude ISHIMWE.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0