Kwibuka Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya Jenoside ni ukubaha igitambo cyabo – Dr. Kalinda

Apr 14, 2026 - 10:56
 0
Kwibuka Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya Jenoside ni ukubaha igitambo cyabo – Dr. Kalinda

Mu gusoza icyumweru cy’Icyunamo, abayobozi bakuru b’Igihugu bifatanyije n’Abanyarwanda mu kuzirikana abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere, witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Kazarwa Gertrude, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Aba bayobozi bunamiye abanyepolitiki bishwe bazira kwanga umugambi wa Jenoside no kurwanya amacakubiri, bagaragaza ko kwibuka ari uburyo bwo guha agaciro igitambo cyabo no gukomeza urugamba rwo kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe.

 

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye impanuka ahubwo ari umugambi wateguwe kandi wagizwemo uruhare n’abanyepolitiki bamwe.

Yagaragaje ko politiki y’ivanguramoko ari yo yagiye yubaka urwango rwagejeje kuri Jenoside, asaba abanyepolitiki b’iki gihe gukomeza kuyirinda no guharanira politiki ihuza Abanyarwanda.

Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi ni umusaruro w’uruhererekane rw’amateka y’ubuyobozi bubi, uhereye ku bukoloni bwahungabanyije ubumwe bw’Abanyarwanda bukarema amacakubiri ashingiye ku moko, ndetse n’ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri bwashyize ayo macakubiri mu miyoborere y’igihugu.”

Yakomeje avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inzira yo gukomeza kugaragaza ukuri ku mateka y’u Rwanda, ndetse bikaba n’uburyo bwo guhangana n’abayihakana cyangwa abayipfobya.

 

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, yasabye imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda gushyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko ruyibarizwamo amateka y’u Rwanda, cyane cyane ayagejeje ku mateka mabi ya Jenoside.

Yavuze ko kumenya amateka bituma urubyiruko rudayobya, ahubwo rukubaka politiki ishyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati: “Ni ngombwa kwigisha neza urubyiruko rwo mu mitwe ya politiki muhagarariye bakamenya aya mateka, bikabarinda kuyoba ahubwo bagakora politiki ihuza Abanyarwanda kandi irinda u Rwanda kongera kugwa mu ivangura iryo ari ryo ryose.”

Dr. Bizimana yanagarutse ku mateka agaragaza uburyo ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana bwafashe ibyemezo byagaragazaga ko butifuzaga ko Abatutsi bari barahungiye mu mahanga bagaruka mu gihugu.

Yavuze ko ibyo byemezo biri mu byagaragazaga politiki y’ivangura yashyigikiraga guheza Abatutsi, ibintu byaje kugera ku ndunduro mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga.

Kwibuka abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya Jenoside bikomeza kwibutsa Abanyarwanda ko hari abahisemo guhagarara ku kuri no kurwanya ikibi, nubwo byabasabye gutanga ubuzima bwabo. Abayobozi bagaragaza ko umurage wabo ukwiye gukomeza kubera urugero abanyepolitiki n’urubyiruko mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.

Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0