Akabari Chez Papa & Mama Guinness gaherereye i Remera kafashwe n'inkongi y'Umuriro
Akabari ka Hex Club kazwi nka ‘Chez Papa & Mama Guinness’ gaherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo kafashwe n’inkongi yatewe n’imirimo yo gusana akabyiniro.
Iyi nkongi yabaye mu masaha ya Saa Kumi n’Imwe ashyira Saa Kumi n’Ebyiri zo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mata 2026, yibasiye igice cyo hepfo cy’aka kabari gisanzwe kirimo akabyiniro.
Muri aka kabyiniro hari harimo abantu babiri bari gusudira bimwe mu bikoresho byako, bikekwa ko ari ho inkongi yaturutse nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwako.
Bitewe n’uko muri aka kabyiniro karimo matela nyinshi zituma amajwi adasohoka hanze, umuriro wabaye mwinshi abaturage babanza kwirwanaho bifashishije kizimyamoto nto n’umucanga.
Gusa umuriro wabarushije imbaraga biba ngombwa ko bahamagara Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya no gukumira inkongi, ribafasha kuzimya. Imodoka ebyiri ni zo zifashishijwe.
Kuko nta bantu bari muri aka kabari karimo kavugururwa, nta waguye mu mpanuka cyangwa ngo ayikomerekeremo, ndetse n’ibikoresho byari byakuwemo.
Mu kiganiro kigufi ikinyamakuru IGIHE cyagiranye n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko abantu bakwiriye kwirinda impanuka nk’izi kandi bagahamagara inzego z’umutekano hakiri kare.
Ati “Abanyarwanda bakwiriye kwirinda igihe bakora ibikorwa nk’ibi byo gusudira kuko tubabwira kenshi ko biteza impanuka. Ikindi ni uko bakwiriye gutabaza hakiri kare kuko inkongi yafashe yabaye nyinshi kuko babanje kugira ngo barifasha kuzimya.”
Igisenge cy’iyi nyubako ni cyo cyangiritse cyane, gusa inkongi ntiyafashe ibindi bice by’akabari cyangwa ibikoni nubwo amacupa ya Gaz ari mu byasohowemo hakiri kare mu kwirinda ko biyitiza umurindi.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili