Kaporali Simon Maniragena ushinjwa kwica umugore we ku bushake yasabiwe igihano cy’igifungo cya burundu
Kuri uyu wa kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Musheri haburanishijwe mu ruhame urubanza ruregwamo kaporali Simon Maniragena ushinjwa kwica umugore we biturutse ku bushake mu kwezi kwa munani umwaka ushize wa 2025. Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu.
Mu kwiregura kwe, kaporali Simon yaburanye ahakana iki cyaha.
Kaporali Simon Maniragena yatawe muri yombi mu mpera za Kanama 2025, akurikiranyweho kwica umugore we, Gisubizo Liliane, mu Murenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare.
Amakuru avuga ko Maniragena, w’imyaka 29, yishe umugore we w’imyaka 21 mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 21 Kanama 2025, biturutse ku makimbirane yo mu muryango.
Kuva icyo gihe, Maniragena Simon yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
1
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili