SK FM yabonye umusimbura wa Uwera Jean Maurice wagizwe umuvugizi wungirije wa Leta
Nyuma yuko uwera Jean Maurice ahawe inshingano zo kuba umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Bavuganeza Jonathan wakoraga kuri Radio B&B Kigali fm yerekeje kuri SK fm gukorera mungata Jean Maurice.
Umunyamakuru Jonathan Bavuganeza agiye kujya akora ikiganiro cya mu gitondo kitwa The Frontline, Uyu munyamakuru umaze kubaka izina rikomeye mu mwuga, cyane cyane mu bijyanye n’isesengura makuru n’ubwanditsi. Yize mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho rya Kaminuza y’u Rwanda hagati y’umyaka ya 2016 na 2018.
Jonathan Bavuganeza yari Umwanditsi Mukuru (Chief -Editor) kuri radiyo ya B&B Kigali, Usibye gukora kuri Radiyo, afite n'ubumenyi mu gukora inkuru zicukumbura, gukora filime mbarankuru (Documentaries), no kugenzura ukuri kw’amakuru (fact-checking).
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili