Umuhanzi Bill Ruzima yatawe muri yombi

Nov 17, 2025 - 20:21
 0
Umuhanzi Bill Ruzima yatawe muri yombi

Umuhanzi w’umunyempano Bill Ruzima, umwe mu bagezweho mu muziki w’u Rwanda muri iki gihe, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho n’icyaha cyo kunywa no gutunda ibiyobyabwenge by’urumogi.

Amakuru y’ifatwa rye yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko Ruzima yafashwe ku wa 15 Ugushyingo 2025.

Mu butumwa bwe yagize ati: “Nibyo, Bill Ruzima yatawe muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025. Akurikiranyweho kunywa no gutunda ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw’urumogi.”

Amakuru aturuka mu nzego zibishinzwe avuga ko Ruzima yafatiwe mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

Nubwo akurikiranyweho ibi byaha kandi yemera ko yagiye akoresha urumogi kuva mu 2022, Bill Ruzima akunzwe na benshi mu bakunda umuziki nyarwanda kubera ijwi rye rirangwamo ubuhanga no kwandika indirimbo zifite ubutumwa bukomeye.

Mu mezi ashize, uyu muhanzi yari avuye mu Budage aho yari amaze igihe yiga, agaruka mu Rwanda muri Nyakanga 2025 akorera igitaramo cyamugaruye mu ruhando rw’abahanzi bakunzwe.

Bill Ruzima azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe nka Imana y’Abakundana, Munda y’Isi, n’izindi nyinshi zakomeje kumuzamurira izina mu muziki w’u Rwanda.

Kugeza ubu, RIB irimo gukomeza iperereza kugira ngo hamenyekane ibyimbitse kuri iki kirego akurikiranyweho.

Noel Mporebuke

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 1
Wow Wow 0