Polisi y'u Rwanda Iri Gukora Iperereza ku Rupfu rw’Umugabo Wabonetse Nyabugogo

Apr 11, 2026 - 15:03
 0
Polisi y'u Rwanda Iri Gukora Iperereza ku Rupfu rw’Umugabo Wabonetse Nyabugogo

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Mata 2026, habonetse umurambo w’umugabo mu gace ka Nyabugogo, ahazwi nko mu Amashyirahamwe.

Amakuru dukesha Hanganews aravuga koUyu mugabo yitwa Kwizera wari usanzwe ukora akazi k’ubukarane muri gare ya Nyabugogo, yasanzwe yapfuye mu buryo butarasobanuka neza, bituma hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye urupfu rwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye Itangazamakuru ko kuri ubu hataramenyekana niba uyu mugabo yishwe cyangwa se niba yazize uburwayi.

Yagize ati: “Biragoye kwemeza ko yishwe cyangwa yazize uburwayi. Umurambo wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru, isuzuma rya muganga ni ryo rizagaragaza icyamwishe.”

Polisi yatangaje ko iperereza rikomeje, kandi ko izatangaza amakuru arambuye igihe ibisubizo bya muganga bizaba byamaze kuboneka.

Yanihanganishije umuryango wa nyakwigendera, iwusaba gukomeza kwihangana muri ibi bihe bikomeye.

Abaturage basabwe gukomeza gutanga amakuru yafasha mu iperereza no kwirinda ibikorwa byose byahungabanya umutekano rusange.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0