Biryogo:Abayisilamu bitabiriye Festival yo gusangira nyuma y’isengesho
Muri #Carfreezone Ahazwi nko mu Marangi habereye Fesitival idasanzwe yo gusangira yateguwe na Radiyo yo mu Biryogo ku bufatanye n’abafite za restaurant zikorera muri ako gace. Iyi gahunda yasize benshi banyuzwe, igaragaza ko iyo abantu bishyize hamwe, bashobora kugera kuri byinshi birambye.
Abayitabiriye bagaragaje ko bishimiye uburyo ibikorwa bihakorerwa bikomeje gutera imbere, mu gihe ahandi byagiye bidindira cyangwa bigahagarara. Abahagarariye za restaurant zaho bagaragaje ko ibanga ryabo rishingiye ku gushyira hamwe, gusenyera umugozi umwe no guhuza ibitekerezo, bikabafasha guteza imbere ibikorwa byabo.
Banavuze ko kuba mu byo bacuruza hatarimo ibisindisha byagize uruhare mu gutuma ibikorwa byabo birushaho kugirira umumaro abagana aka gace, ndetse bikarushaho guteza imbere imibereho myiza y’abahatuye.
Aba bacuruzi bashimiye byimazeyo Umujyi wa Kigali wabahaye aho bakorera bakiyemeza na bo gutanga umusanzu mu kuwusukura no kuwurinda. By’umwihariko, bashimiye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bavuga ko umutekano bafite ari wo shingiro ry’iterambere ryabo.
Ku rundi ruhande, Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwagarutse ku kamaro k’ukwezi kwa Ramadhan, bwibutsa abayisilamu n’Abanyarwanda muri rusange ko ari igihe cyaranze ibikorwa byiza byo kwegera Imana, gufasha abatishoboye no gusabana.
Byongeye kandi, kwigomwa kurya no kunywa ni ikimenyetso cy’imbaraga zo kwigenzura, nk’uko byigishijwe n’Intumwa y’Imana Muhammad. Uwo muco wo kwigenzura utuma umuntu adahora akurikira ibyo umubiri urarikira, ahubwo agafata ibyemezo bikwiriye, bifitiye umumaro ubuzima bwe n’abandi.
Iyi festival yo mu Marangi ihuriranye n’aya masomo ya Ramadhan, byombi bikaba byerekana ko ubumwe, gusabana no gufashanya ari inkingi z’iterambere rirambye. Ni ubutumwa bukomeye bwerekana ko iterambere ritava ku muntu umwe, ahubwo rishingira ku bufatanye n’indangagaciro nziza zihuza abantu.
Abayisilamu basabwe gukomeza kurangwa n’indangagaciro nziza zirimo ubumwe, ubworoherane no kubana neza n’abandi bose, harimo n’abadahuje ukwemera na bo.
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili