Ambasaderi Diane Gashumba ashimira Element wahesheje ishema u Rwanda muri Suède

Nov 9, 2025 - 22:29
 0
Ambasaderi Diane Gashumba ashimira Element wahesheje ishema u Rwanda muri Suède

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Diane Gashumba, yashimiye byimazeyo Element EleéeH, umuhanzi nyarwanda uri kubaka izina ku rwego mpuzamahanga, nyuma y’igitaramo cy’amateka yakoreye muri Stockholm, cyasigiye abari bahari ibyishimo n’ishema nk’Abanyarwanda.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Amb. Gashumba yagize ati: “Element mwana w’u Rwanda waduhesheje ishema, kuva mu rw’imisozi igihumbi ijwi ryawe ryumvikanye, ritwibutsa ubushyuhe bwo mu rugo mu gihe i Stockholm turi mu bukonje bwa Ugushyingo. Wadukumbuje u Rwanda!”

Ambasaderi Gashumba yashimangiye ko Element ari mu bahanzi bageza umuco n’ubuhanzi nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, kandi ko igitaramo cye cyabereye ikimenyetso cy’uko impano z’Abanyarwanda zishobora kugera kure igihe zifatanyijwe n’imyitwarire myiza n’ubunyamwuga.

Element akomeje kuzenguruka u Burayi

Iki gitaramo cyabereye muri Suède cyahuriyemo na Kizz Daniel, umuhanzi ukomoka muri Nijeriya, bivugwa ko yishimiye cyane gukorana na Element.

Amakuru avuga ko uyu musore ukomoka i Karongi afite urugendo rw’ibitaramo umunani ateganya gukorera hirya no hino mu Burayi muri iyi minsi, harimo n’icyo azakorana n’uyu muhanzi w’icyamamare Kizz Daniel. Kanda hano wumve Ambasaderi Diane ku rubyiniro rwa Element

https://www.instagram.com/emmy_rwanda_ikinege/?utm_source=ig_embed&ig_rid=ab28e911-c47f-4f8b-a9c8-82c499900e40

Uretse ibitaramo byo mu Burayi, Element aherutse no kugaragara muri Uganda, aho yataramiye mu gitaramo cya Ray G cyabereye mu Mujyi wa Mbarara, gikitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 30, abacuranze indirimbo ze zamenyekanye nka Kashe, Fou de toi, Milele, Tombe, na Maaso.

Element, uzwi cyane nk’umuhanzi n’umutunganzi w’indirimbo (producer), akomeje kubaka izina rikomeye muri muzika yo mu karere, akaba ashyirwa mu ruhando rw’abahanzi bashya bihagazeho ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba.

Mu kwezi kwa Kanama 2025, Kizz Daniel yari yataramiye i Kigali mu gitaramo “Giants of Africa”, aho yijeje abakunzi be ko azagaruka vuba, bikaba byitezwe ko azahuriramo na Element mu bitaramo biri imbere.

Umwanditsi Noel Mporebuke

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0