Kigali:Uruhare rw'Ubuvanganzo mu kubaka umuturage utekereza

Mar 22, 2026 - 20:47
 0
Kigali:Uruhare rw'Ubuvanganzo mu kubaka umuturage utekereza

Mu minsi mike iri imbere, umujyi wa Kigali ugiye kongera kwakira igikorwa kimaze kuba ngarukamwaka gikomeye mu bijyanye n’ubuvanganzo n’umuco: Rencontres Internationales du Livre Francophone (RILF). Ku nshuro ya gatanu, iri huriro rizaba kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 28 Werurwe 2026, rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuvanganzo nk’ishingiro ryo kubaka umuturage.”

 Ni insanganyamatsiko ije mu gihe isi ikeneye cyane abantu batekereza, basesengura, kandi bashobora gufata ibyemezo bishingiye ku bumenyi. Abateguye iki gikorwa, barimo Ikigo cy’Umuco w’Abafaransa i Kigali, bagaragaza ko ubuvanganzo atari imyidagaduro gusa—ahubwo ari igikoresho gikomeye cyo kubaka sosiyete ifite icyerekezo.

Umuyobozi w’iki kigo, Lee Fou Messica, yagize Ati’’Gusoma no kwandika bifasha umuntu kurenga imbibi z’ibyo abona buri munsi, akinjira mu isi yagutse y’ibitekerezo n’amateka."

Yongeyeho ko: “Umuntu usoma aba afite imbaraga zo gusobanukirwa isi no kuyigiramo uruhare. Ubuvanganzo bumufasha kuba umuturage utekereza kandi ufata ibyemezo bifite ishingiro.”

 Uyu mwaka, amaso yose azaba yerekejwe ku rubyiruko. Hazategurwa ibiganiro mu mashuri, amahugurwa atandukanye, ndetse n’umunsi wihariye uzibanda ku buvanganzo bwo mu miryango. Intego ni imwe: gutuma abakiri bato bakunda gusoma, bakamenya gutekereza no kwiyumvamo ubushobozi bwo guhindura ejo hazaza habo.

Abateguye iki gikorwa bemeza ko iyo umwana atojejwe gusoma hakiri kare, aba yubatse urufatiro rukomeye rw’ubumenyi n’ubushobozi bwo gutekereza mu buryo bwigenga.

 RILF 2026 izitabirwa n’abanditsi, abahanzi n’impuguke mu buvanganzo baturutse hirya no hino mu bihugu bivuga Igifaransa. Hazabaho ibiganiro mpaka byimbitse, gusoma ibitabo ku mugaragaro, ibikorwa by’ubuhanzi n’amahugurwa bigenewe abifuza kunoza impano zabo.

Ni umwanya udasanzwe wo kungurana ibitekerezo, gusangira ubunararibonye no gutinyuka gutanga ibitekerezo bishya ku bibazo byugarije sosiyete.

Manzi Rugirangoga, ushinzwe isomero muri iki kigo, asanga iki gikorwa ari amahirwe akomeye ku Banyarwanda, cyane cyane urubyiruko. Ati: “RILF ifasha gutuma ibitabo bigera kuri benshi no gutanga urubuga rwo kuganira ku bibazo bireba ubuzima bwacu bwa buri munsi.”

 Iki gikorwa kiba mu kwezi kwahariwe Igifaransa, kikaba n’umwanya wo kwizihiza uru rurimi rukoreshwa n’abantu babarirwa muri za miliyoni ku isi. Ariko by’umwihariko, ni umwanya wo kongera gukangurira abantu gusoma, gutekereza no gutanga ibitekerezo byubaka.

 Muri rusange, RILF 2026 izahindura Kigali igicumbi cy’ibitekerezo, aho ijambo rifite agaciro kanini. Ni umwanya wo kwigira ku bandi, gusobanukirwa isi mu buryo bwagutse, no kumenya neza uruhare ubuvanganzo rufite mu kubaka ejo hazaza heza. Ku bakunda gusoma, abanditsi, n’abifuza kwagura imitekerereze yabo, iyi ni gahunda badakwiye gucikwa.

Mukimbiri WILSON

 

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0