REMA ivuga ko yatangiye gusana inkengero z’imigezi ya Mwogo na Rukarara mu gukemura ibibazo by’imyuzure iteza ibihombo Abaturage
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, kivuga ko cyatangiye ibikorwa byo gusana inkengero z’imigezi ya Mwogo na Rukarara bizafasha mu gukemura ibibazo by’imyuzure ikunze gutwara imyaka abaturage baba barahinze bikabateza ibihombo.
Ibi bizakorwa muri gahunda y’ icyiciro cya Kabiri cya Green Amayaga igamije gusana ibidukikije byangijwe mu muhora wa Nyungwe- Ruhango.
Mu gutangiza gahunda y’ icyiciro cya Kabiri cya Green Amayaga igamije gusana ibidukikije byangijwe mu muhora wa Nyungwe- Ruhango mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Nyagisozi.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, Juliet Kabera yavuze ko gusana inkengero z’imigezi ya Mwogo na Rukarara bizafasha mu gukemura ibibazo by’imyuzure ikunze gutwara imyaka abaturage baba barahinze bikabateza ibihombo. Ati:”Tuzibanda ku migezi ya mwogo na Rukarara bitewe n’imihindagurikire y’ibihe tubona imvura nyinshi bityo zankombe z’imigezi zikaba zasandara, amazi akajya konona imirima y’abaturage. Ubwo rere n’ibishanga birimo hano tuzagerageza kubisana ariko uruhare rukomeye cyane ni u Rw’umuturage.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ,Habimana Thadee, avuga ko iyi gahunda bayitezeho inyungu nyinshi zizava mu ukwiyongera k’umusaruro no guha akazi abaturage, akabasaba kubigira ibyabo. Ati:”uyu ni umushinga twitezeho inyungu nyinshi kuko abaturage bahingaga isuri igatwara imyaka yabo. Icyo gihe umusaruuro uziyongera abaturage babiboneremo n’akazi nibo bazajya bakora iyo mirimo yo kubungabunga imigezi. Icyo dusaba abaturage ni uko umushinga bawumva nk’uwabo tukanasaba kubungabunga ibizaba byarakozwe kugira ngo bizagirire umumaro n’ababakomokaho.”
Ku ruhande rw’Abaturage bo bavuga ko iyi gahunda ije ari igisubizo mu gukemura ibihombo bajyaga bahura nabyo. Byitezwe ko mu gihe cy’imyaka itanu, hazasanwa hegitari zirenga 2,100 z’amashyamba n’ibishanga byari byarangiritse, ndetse hegitari hafi 9,000 z’ubutaka zongererwe ubushobozi bwo gukoreshwa mu buryo burambye.
Uyu mushinga uzagirira akamaro abaturage bagera ku 290,000, aho abagore bazaba bangana nibura na 50%. Uzanatanga imirimo mishya ijyanye no kurengera ibidukikije, cyane cyane ku rubyiruko n’abikorera bo mu bice birebwa n’uyu mushinga.
Claude ISHIMWE
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
1
Kinyarwanda
English
Français
Swahili