eCash:Uburyo bushya bworoshya kwishyurana amafaranga mu Rwanda
Mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego
zitandukanye, uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga buragenda bwiyongera.
Muri urwo rugendo, urubuga rwa eCash rwatangijwe na sosiyete R-Switch rukomeje gufasha
abaturage kubona serivisi z’imari mu buryo bworoshye, bwihuse kandi ku giciro gito.
Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikorere muri R-Switch, Jean Jacques
Kajuga, eCash yashyizweho hagamijwe koroshya uburyo ibigo by’imari bikorana no gufasha
abaturage benshi kugera kuri serivisi z’imari.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikorere muri R-Switch, Jean Jacques Kajuga
Ati:"R-Switch yashinzwe mu 2018 mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yitwa
Rwanda National Digital Payment System, igamije kubaka uburyo bugezweho bwo kwishyurana
hifashishijwe ikoranabuhanga mu Rwanda."
eCash ifite intego eshatu z’ingenzi: guteza imbere ubwisungane mu by’imari, kongera uburyo
abaturage babona serivisi z’imari, ndetse no guteza imbere kwishyurana hakoreshejwe
ikoranabuhanga.
Kajuga asobanura ko serivisi z’imari zifite uruhare runini mu mibereho ya buri munsi, bityo
zigomba kuboneka kuri buri wese kandi ku giciro gishoboka. Mbere y’uko eCash itangizwa, buri banki cyangwa ikigo gitanga serivisi z’imari cyagombaga kugirana amasezerano yihariye n’ibindi bigo kugira ngo sisitemu zabyo zishobore gukorana.
Ibi byatumaga uburyo bwo kwishyurana bugorana ndetse bugahenda. Ariko eCash yazanye igisubizo gikomeye: urubuga rumwe ruhuza ibigo by’imari byose. Ibi bituma banki, serivisi za mobile money n’abandi batanga serivisi bashobora koherezanya no kwakirana amafaranga mu buryo bworoshye.
Kajuga agira ati: “Hamwe na eCash, ikigo cy’imari gisabwa guhuza sisitemu yacyo rimwe
gusa kugira ngo gishobore gukorana n’ibindi byose.”
Uru rubuga rufasha cyane ibigo bito by’imari nka microfinance, byari bisanzwe bigorwa no
guhuza sisitemu zabyo n’iz’ibigo binini kubera ibiciro byari hejuru.
Ubu, ikigo gito gifite abakiliya bake gishobora gukoresha sisitemu imwe n’iyo banki nini
ikoresha, bityo n’abatuye mu cyaro cyangwa aho serivisi z’imari zitageraga mbere bakabasha
kuzigeraho byoroshye. kandi eCash itanga amahirwe ku bigo bya fintech, aho abahanga mu ikoranabuhanga bashobora kubaka serivisi nshya z’imari hifashishijwe APIs ku giciro gito.
Mu gihe kiri imbere, R-Switch ifite gahunda yo kwagura uru rubuga rukagera no ku rwego
mpuzamahanga, ku buryo Abanyarwanda bashobora kwishyurana n’ibindi bihugu byo mu karere
byoroshye.
Umwanditsi: Mukimbiri Wilson
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili