Urubyiruko Rushishikarizwa Gushyira mu Bikorwa Imishinga Rukiri ku Ntebe y’Ishuri

Mar 15, 2026 - 20:49
 0
Urubyiruko Rushishikarizwa Gushyira mu Bikorwa Imishinga Rukiri ku Ntebe y’Ishuri

Umuyobozi Mukuru wa SanTech, Shema Fabrice, yashishikarije urubyiruko cyane cyane ururi mu mashuri kudahagararira ku gutegura imishinga gusa, ahubwo rukayishyira no mu bikorwa kuko ari yo yabafasha kwihangira imirimo no gufasha abandi kubona akazi.

Yabitangaje mu gihe cyo guhemba imishinga yitwaye neza, agaragaza ko iyo umuntu arangije gukora umushinga akawureka, aba yihombya amahirwe akomeye ashobora kumugeza ku rwego rwo gukorana n’ibigo bikomeye.

Umuyobozi Mukuru wa SanTech, Shema Pacifique yagaragaje ko iyo adakomeza umushinga we yakoze akiri umunyeshuri uyu munsi adafite ikigo nka SanTech

Ati: “Iyo turangije umushinga tukawureka, tuba twihombya amahirwe menshi. Nanjye iyo nza kuwureka sinari kuba nkorana na BNR n’ibindi bigo bikomeye byifashisha ikoranabuhanga twakoze. Abanyeshuri bakwiye kumva ko imishinga bakora itari iyo kubona amanota meza gusa, ahubwo ishobora no kuba igisubizo cyo kwikura mu bushomeri no guhanga imirimo.”

Kugeza ubu, SanTech imaze guhugura abantu basaga 1500, ndetse inafasha imishinga 46 kuva ku gitekerezo igashyirwa mu bikorwa.

Ibi kandi bihuye na gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cya kabiri (NST2), aho u Rwanda rwihaye intego yo guhanga nibura imirimo ibihumbi 250 buri mwaka.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), Prof. Kayihura Muganga Didas na we yagaragaje ko kudashyira mu bikorwa imishinga yemejwe ku rwego rwa kaminuza ari igihombo gikomeye ku gihugu.

Ati: “Hari igihe usanga umunyeshuri arangije amashuri akamara umwaka umwe cyangwa ibiri ategereje akazi, nyamara hari umushinga yakoze akiga atigeze ashyira mu bikorwa. Iyo abanyeshuri bashyize mu bikorwa ibitekerezo byabo, byabafasha kwihangira imirimo no guteza imbere igihugu.”

Muri ayo marushanwa, Keza Shania ni we wahize abandi. Yatsindiye ku mushinga we w’ikoranabuhanga rishingiye kuri AI rifasha mu gusuzuma indembe mu buryo bwihuse kugira ngo hamenyekane ukeneye ubutabazi bwihutirwa kurusha abandi, uburyo buzwi nka triage.

Keza yasobanuye ko iri koranabuhanga rishobora kugabanya impfu zibera mu mavuriro ziterwa no gutinda kubona ubuvuzi bwihuse.

Ati: “Impfu z’abarwayi ziri ku kigero cya 44,7% ziterwa no gutinda kubona ubufasha kwa muganga. Ikindi kandi haracyari ikibazo cy’umubare muto w’abaganga n’abaforomo mu mavuriro, bigatuma abarwayi bose batagerwaho vuba. Iri koranabuhanga rizafasha kumenya uwihutirwa kuvurwa kurusha abandi.”

Uyu mushinga wa Keza utegerejweho gufasha mu kunoza serivisi z’ubuvuzi, cyane cyane mu mavuriro yakira abarwayi benshi kurusha ubushobozi bw’abakozi bahari.

Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0