Abanyamakuru Basaba Kuvugurura Politiki y’Itangazamakuru ngo Umwuga Utere Imbere
Abanyamakuru bakorera mu Rwanda bongeye kugaragaza ko kutagira politiki y’itangazamakuru ivuguruye biri mu by’ibanze bikomeje kudindiza iterambere ry’itangazamakuru mu gihugu, basaba ko ivugururwa ryayo ryihutishwa kugira ngo rishyirweho umurongo usobanutse wo guteza imbere uyu mwuga.
Ibi byagarutsweho none ku wa 7 Ugushyingo 2025, ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru (African Day of Information), wabereye muri Kigali Convention and Exhibition Village (KCEV), aho hanatangiwe ibihembo bya Development Journalism Awards (DJA 2025) bigenerwa abanyamakuru n’abanditsi bafite uruhare mu guhindura isura ya Afurika binyuze mu nkuru zifite ireme.
Abanyamakuru Bashimangira Akamaro ka Politiki Ivuguruye kandi Isobanutse
Mu biganiro byahurije hamwe inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’itangazamakuru, abanyamakuru bagaragaje ko inzego zibishinzwe zikwiye gushyira imbaraga mu kuvugurura politiki y’itangazamakuru, hagamijwe gushimangira umwuga w’itangazamakuru wigenga, w’umwuga kandi ushingiye ku mahame y’ubunyamwuga.
Rushingabigwi Jean Bosco, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB),
Rushingabigwi Jean Bosco, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), yavuze ko nubwo itangazamakuru mu Rwanda rikomeje gutera intambwe, hakiri imbogamizi zikomeye, zirimo ubushobozi buke mu mashuri yigisha itangazamakuru.
Rushingabigwi Jean Bosco yagize ati “Amashuri yigisha itangazamakuru agomba kujyanisha amasomo n’igihe. Niba Kaminuza yigisha abanyeshuri 80 ariko ifite camera ebyiri gusa, ni gute umunyeshuri arangiza atarakora ku gikoresho cy’akazi? Tugomba gushyira imbaraga mu myigishirize ishingiye ku bikorwa,”
Yakomeje avuga ko ikibazo cy’imishahara mito, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu itangazamakuru ndetse n’uburinganire budahagije, byose bizakemurwa binyuze muri politiki nshya y’itangazamakuru. yunzemo ati “Natwe turacyategereje, ariko icyo mpa uburemere ni uko nzi neza ko ibyo twaganiriyeho birimo gushakirwa ibisubizo,”
RMC Isaba Kwihutisha Ivugururwa rya Politiki
Ku ruhande rwa Mutesi Scovia, Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), yavuze ko iyo politiki ivuguruye izafasha mu gushyiraho umurongo uhamye w’itangazamakuru mu Rwanda.
Mutesi Scovia, Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC),
Ati “Icyo dusaba ni uko yihutishwa kandi ntihagire umunyamakuru n’umwe usigara inyuma mu gihe asaba uburenganzira bwo gukora. Politiki nshya ikwiye kugaragaza ibyo itangazamakuru rigomba gukorera, uko rikora, n’amahame rigomba kubahiriza, mu buryo bwubahiriza Itegeko Nshinga ry’igihugu,”
Yagaragaje kandi ikibazo cy’uko ibitangazamakuru bikomeje kugorwa n’ikiguzi gihenze cyo kwishyura iminara ya RBA, asaba ko hashyirwaho uburyo bwo kubafasha kugira ngo itangazamakuru rirusheho kuba iryunguka kandi rirambye.
Dr. Edward Kalisa ati "Amakuru ni Imbaraga za Afurika"
Mu ijambo rye rifungura ku mugaragaro ibirori bya ADI 2025, Dr. Edward Kalisa, Umunyamabanga Mukuru wa RGB, yibukije ko ibihugu bya Afurika bikwiye gukoresha amakuru mu buryo bubaka, aho kuyahindura intwaro yo gusenya.
Dr. Edward Kalisa ati “Amakuru ni imbaraga. Uburyo akoreshwamo bushobora kugena ahazaza h’ibihugu byacu. Tugomba kubaka itangazamakuru rishingiye ku kuri, udushya n’ubwisanzure kugira ngo dutange ishusho nziza ya Afurika,”
Dr. Edward Kalisa, Umunyamabanga Mukuru wa RGB,
Yashimangiye kandi ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare rukomeye mu guhindura isura y’umugabane binyuze mu nkuru zubaka kandi zishingiye ku bimenyetso.
Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n’umuziki uryoshye wa Symphony Band, yaririmbye indirimbo zitandukanye mu rwego rwo kwishimira ubwitange n’ubuhanga bw’abanyamakuru batsindiye ibihembo bya DJA 2025.
Ni umunsi wahurije hamwe abanyamakuru, abashakashatsi, abayobozi n’abanyeshuri biga itangazamakuru, bose bahuriza ku ntego imwe yo kubaka itangazamakuru rifite ireme, rishingiye ku kuri n’amahame y’ubunyamwuga.
Andi mafoto
Umwanditsi mukuru Noel Mporebuke
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
1
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili