AFC/M23 yaba igiye gusubiza DRC uduce twose yafashe hashingiwe ku masezerano y’Amahame Shingiro yasinyeho...

Nov 15, 2025 - 16:42
 0
AFC/M23 yaba igiye gusubiza DRC uduce twose yafashe hashingiwe ku masezerano y’Amahame Shingiro yasinyeho...

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro riburwanya ubutegetsi rihuriwemo na AFC/M23 basinye ku mahame shingiro aganisha ku mahoro arambye, mu muhango wabereye muri Qatar ku wa 15 Ugushyingo 2025.

Aya mahame ategura inzira y’ibiganiro bigamije gukemura imizi y’umutekano muke n’amakimbirane amaze imyaka myinshi acucumura mu burasirazuba bwa RDC.

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yavuze ko inyandiko yasinywe igizwe n’amahame umunani buri ruhande ruzagenda rugarukaho mu biganiro bigamije gushaka umuti uhamye. Yavuze ko hashyizweho ingengabihe yihariye izagena uburyo buri hame rizaganirwaho kugeza ryumvikanyweho kandi rishyizwe mu bikorwa.

Mbonimpa yagize ati: “Nta gihita gihinduka ku rugamba cyangwa ku bindi bikorwa. Uru rugendo ruracyari rurerure kandi abaturage basabwa kwihangana. Amahoro ya nyayo azagerwaho ari uko ibyo twumvikanye byose bibanje gushyirwa mu bikorwa.”

Mu mahame yasinywe harimo:

  • Gusubiza inzego za Leta n’ibikorwa remezo mu burasirazuba mu buryo butekanye, mu byiciro no ku bufatanye bwa Leta ya RDC na AFC/M23.

  • Gushyiraho ingamba z’umutekano z’agateganyo zigamije kurinda abasivili no kubungabunga ituze mu baturage.

  • Kurema Komisiyo yigenga y’ubwiyunge n’ukuri, izakurikirana ibyaha byakozwe, isuzume amaherezo y’amakimbirane, kandi itegure uburyo bwo gusana ibyangiritse.

Umuhango wo gusinya aya mahame witabiriwe n’abayobozi mpuzamahanga barimo Umunyamabanga wa Leta ya Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al-Khulaifi, ndetse n’umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos.

Boulos yavuze ko urugendo rwo kugera ku masezerano y’amahoro ya nyuma rukiri rurerure, ati: “Haracyari byinshi byo gukora kugira ngo impande zombi zigerane ku masezerano ya burundu. Bizatwara igihe.”

Nubwo urugendo rugomba kubanzirizwa n’ibiganiro byinshi, aya mahame yasinywe afatwa nk’intambwe ikomeye iganisha ku mahoro arambye mu karere k’imisozi miremire gaherereye mu burasirazuba bwa RDC.

Noel Mporebuke

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0