Perezida wa Zambia yahungishijwe mu ruhame nyuma yo guterwa amabuye n’abaturage
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yahagaritse imbwirwaruhame ye bitunguranye nyuma y’uko umuntu utamenyekanye amutereye amabuye ubwo yavugiraga imbere y’imbaga, bituma asohorwa n’abashinzwe umutekano we mu buryo bwihuse.
Ibi byabereye mu ruzinduko yagiriraga mu Ntara ya Copperbelt, aho yari yasuye isoko rya Chiwempala riherereye mu karere ka Chingola, ryangijwe n’inkongi y’umuriro mu minsi yashize. Perezida yari ahafitiye gahunda yo guhumuriza abacuruzi bahuye n’ayo makuba no kubemerera inkunga ya miliyoni 10 z’ama-Kwacha yo kubafasha kongera kwiyubaka.
Mu mashusho yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo Perezida Hichilema ari hagati mu ijambo, hanyuma agahagarika kuvuga agasa n’urebye ku ruhande. Hashize amasegonda make, abashinzwe umutekano barasatira bamuhungisha, nyuma y’uko habonetse ibikoresho byaterwaga imbere aho yari ahagaze. https://x.com/BuyoyaJonah/status/1987153645121499595?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1987153645121499595%7Ctwgr%5Eb3f68500329c42c2d5cc84deacd3ab5fac8b3259%7Ctwcon%5Es1_&ref_url=https%3A%2F%2Fmobile.igihe.com%2Famakuru%2Fmuri-afurika%2Farticle%2Fzambia-perezida-hakainde-yatewe-amabuye-ahagarika-imbwiruhame-igitaraganya
Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri icyo gihugu avuga ko abakoze icyo gikorwa ari abarobyi b’amabuye y’agaciro bakora mu buryo butemewe, bakomoka mu gace ka Senseli, bavugaga ko bifuza ko ibikorwa byabo byongera gukomorerwa nyuma yo kubihagarika kubera impanuka ikomeye yabaye mu 2023.
Muri iyo mpanuka, ibirombe byarahirimye bigahitana abantu benshi, aho abagera kuri 27 bapfuye, abandi benshi bakaburirwa irengero. Ibikorwa byo kubashakisha byaje guhagarikwa kugira ngo birinde gushyira mu kaga abashakisha abandi.
Nyuma y’icyo gikorwa cy’urugomo, Perezida Hichilema yajyanwe ahatekanye, maze asaba abaturage gutuza no kureka imvururu, avuga ko ikibazo cyabo gikwiye gukemurwa mu nzira y’ibiganiro.
Noel Mporebuke
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
1
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili